Shakisha

Polisi y’u Rwanda yahawe kuyobora umuryango wa EAPCCO mu gihe cy’umwaka

Polisi y’u Rwanda yahawe kuyobora umuryango wa EAPCCO mu gihe cy’umwaka
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, yatangiye imirimo nk’umuyobozi mushya w’umuryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye mu Nteko rusange ngarukamwaka y’uyu muryango ya 26 yabereye i Kigali, asimbura mugenzi we w’u Burundi, Brig. Gen Joseph Ninteretse.

Azayobora uyu muryango uhuza Polisi zo mu bihugu 14 byo mu karere, mu gihe cy’umwaka umwe, manda ijyanye n’inshingano zo guteza imbere no gushimangira ubufatanye no gushyira mu bikorwa ingamba zihuriweho zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

CG Namuhoranye yashimiye umuyobozi ucyuye igihe, avuga ko n’ubwo akarere gakomeje guhura n’imbogamizi ku mutekano zishobora guhagarikwa.

Yagize ati : "Icy’ingenzi ni ugukomeza kunga no kuzamura ubumwe bwacu, dushyigikira intego, indangagaciro dusangiye ndetse no kwiyemeza gufatanya mu kuzuza inshingano z’umuryango wacu."

Yongeyeho ko gushimangira ubufatanye n’imikoranire ya hafi bizarushaho gutuma iyi manda irushaho kugira uruhare mu kugera kuri byinshi.

Yashimangiye ko hakenewe ingamba zo guteza imbere imikoranire hagati ya EAPCCO n’indi miryango yo mu karere, ku mugabane ndetse n’ahandi ku isi.

Ati : "Tugomba gushakira ku gihe ibisubizo nyabyo kugira ngo tubashe guhangana n’ibihungabanya umutekano muri iki gihe. Turasabwa rero kurushaho kwihuta, guhanga udushya no gushyira imbere kubikumira bitarabaho."

CG Namuhoranye yavuze ko ibibazo by’iterabwoba, ibyaha bikorerwa kuri murandasi, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, bizabasha gukemuka nihabaho guhuza ibikorwa ; gusangira amakuru n’iperereza ku gihe ndetse no guharanira ko abapolisi batozwa neza kandi bagahabwa ibikoresho bikenewe.

Umuyobozi wa EAPCCO ucyuye igihe, Brig. Gen Ninteretse, yavuze ko umuryango wa EAPCCO ugomba gufatanyiriza hamwe mu kunga ubumwe, gusangira amakuru n’ubunararibonye mu guhangana n’ibihungabanya umutekano mu karere.

Yavuze ati : "Ibikorwa by’inzego zacu zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntibigomba kuzitirwa n’imipaka bigomba gushingira ku ntego imwe ihuriweho yo guharanira umutekano n’ituze rusange by’abaturage bacu."

Izindi nkuru:

Tanga igitekerezo.